March 6, 2026

Yampano akomeje kunyura mu bihe bigoye nyuma yo kugaragara mu mashusho atera akabariro

Yampano yahishuye ko mu gihe hajyaga hanze amashusho ye ari gutera akabariro n’umukobwa babanaga, yahise ahitamo kumusiga baratandukana, biba bibi kurushaho ubwo yapfushaga umwana mu minsi yakurikiyeho.

 

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire ya Murindahabi Irene, aho yagarukaga ku bimaze iminsi bivugwa ko hari andi mashusho ye yagiye, nyuma y’aheruka yakangaranyije imbuga nkoranyambaga akanatuma abantu bamwe bafungwa.

 

Ati “Njyewe mbure ijuru amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari. Nyuma y’iyo nkuru hari indi iteye ubwoba. Nabuze umwana wanjye. Nitabye telefone ndi mu ndege ni yo mashusho mwabonye ndira, impamvu ntahise mbitangaza ababimbwiye na bo banze kurasa ku ngingo ariko numva ko hari ikibazo.”

 

Yakomeje abwira abantu bose bagiye bamukorera ibintu bibi, ko bashobora kuba bari kumuremamo umuntu uzabazonga, ko ari guca mu bihe bitamworoheye na gato.