March 7, 2026

Umuhanzi Rema yaciye agahigo kari gafitwe na Wiz Kid

Album y’umuririmbyi ukomoka muri Nigeria, Rema, yise ‘Rave & Roses’, yaciye agahigo ko kuba iya mbere imaze igihe kinini yumvwa kuri Billboard mu cyiciro cy’abahanzi b’Abanyafurika.

 

Mu cyiciro Billboard yise ‘The Longest-Charting African Album’, Rema ni we uyoboye, aho ‘Rave & Roses’ imazeho ibyumweru 170 ari iya mbere, agahigo kari gafitwe na ‘Made in Lagos’ ya Wizkid yamazeho ibyumweru 164 mu mwaka ushize.

 

Izindi album zimaze igihe kinini zumvwa cyane harimo iya Tems yise ‘Born In The Wild’, yamaze ibyumweru 79 ari iya mbere, ‘Love, Damini’ ya Burna Boy yamaze ibyumweru 63 na ‘The Best of The Black President’ ya Fela Kuti yamaze ibyumweru 45.

Inkuru ya IGIHE