July 6, 2026

Impanuka itunguranye mu muganda! Umugabo wo mu karere ka Ruhango yagwiriwe n’igikuta cy’ishuri ahita apfa

Umugabo w’imyaka 45 witwaga Nyandwi Emmanuel yapfiriye mu muganda wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ubwo igikuta cy’inyubako ishaje yasenywaga cyamugwiraga. Iyi nyubako yari ishaje kandi itagikoreshwa, ikaba yarubatswe kera mu rukarakara.

 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo bwatangaje ko abaturage bari bari mu muganda wo gusenya ayo mashuri ashaje kugira ngo atazateza impanuka ku bana. Mu gihe bari barimo gusenya, igikuta kimwe cyahiritswe, ikindi gihita kiza kigwira Nyandwi, ahita apfa nubwo abandi babashije kugihunga.

 

Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi mu gihe hategurwa gahunda yo kumushyingura, aho abaturage bagaragaje agahinda batewe n’iyi mpanuka yabaye mu gihe bari bari mu gikorwa cy’umuganda.