March 7, 2026

Nyuma y’igihe amaze yaratorokeye muri Mozambique, Samusure mwakunze muri benshi agiye kugaruka i Kigali

Nyuma y’imyaka itatu atorokeye i Maputo muri Mozambique, Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure agiye gutaha i Kigali, kuko yakemuye byinshi mu bibazo byiganjemo amadeni yari yahuye nayo, atuma ahunga.

 

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu Rwanda yabwiye azagera i Kigali ku wa 12 Gashyantare 2026.

 

Abafana ba Samusure biyemeje kumufasha ndetse bamwoherereza amafaranga nawe agenda akemura ibyo bibazo kuri ubu agahamya ko atashye i Kigali ibyinshi yaramaze kubishyira ku murongo.

 

Mu Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Samusure igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.