Umuraperi Blaqbonez yavuze ko umwuka mubi uri hagati y’abafana ba Wizkid na Davido ari umwe mu mpamvu zituma aba bahanzi bakomeje kuyobora umuziki wa Afrobeat.
Mu kiganiro yagiranye na YouTuber Korty EO, Blaqbonez yasobanuye ko nubwo aba bahanzi ubwabo bashobora kuba nta kibazo bafitanye, amakimbirane y’abafana babo abafasha kuguma mu itangazamakuru no gukomeza kumenyekana.
Yongeyeho ko iyo baba barahuye bakumvikana cyane, bishobora kugabanya uburyo bavugwaho, bigatuma n’imbaraga zabo ku isoko rya muzika zigabanuka.