March 6, 2026

Urubanza ruregwamo Barafinda na Muchoma rwashyizwe mu muhezo

Ku bw’ubusabe bw’ubushinjacyaha, urubanza rw’abarimo Barafinda Sekikubo Fred uzwi nka Barafinda na Nizeyimana Didie uzwi nka Muchoma, rwashyizwe mu muhezo ku bw’inyungu z’urukiko n’umutekano w’Igihugu.

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza nshinjabyaha ruregwamo abarimo Barafinda, Muchoma, Patrick, Jutsin na Japhet bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube.

 

Ku isaha ya saa 09;30, ni bwo umucamanza yabahamagaye hanyuma abaregwa bose bigira imbere batangira gusomerwa imyirondoro yabo no kuyemeza.

Saa 09;35, umucamanza yabajije Barafinda niba yiburanira hanyuma nawe ati “Ndiburanira.”

Umucamanza yakurikijeho Muchoma ukora umuziki ariko akaba atuye muri Amerika, amubaza niba yiburanira amusubiza ko nawe yiburanira kuko hari uwari kumwunganira ukiri mu nzira.

Nyuma yo kumva ko bose biteguye kuburana, Umucamanza yasabye umushinjacyaha gusoma ibyaha aba bombi bacyekwaho hanyuma ahera ku cyifuzo cye mbere y’urubanza.

Umushinjacyaha yavuze ko mu ngingo ya 131 y’imanza nshinjabyaha, umucamanza afite uburenganzira bwo gushyira urubanza mu muhezo bityo bahita basaba urukiko ko uru rubanza rwabera mu muhezo.

 

Ku mpamvu ubushinjacyaha bwatanze, bavuze ko ibyaha abaregwa bakurikiranyweho bishobora guteza umutekano mucye kuko ari ibyaha by’imbonezabupfura bityo basaba ko baburanira mu muhezo.

 

Umucamanza yahise ahera kuri Barafinda abaza niba yemera ko urubanza rwabera mu muhezo, Barafinda ati “Ndumva rwabera mu ruhame rubanda nyamwinshi bareba kuko ari bwo bwaba ari umucyo, ubutabera ndetse na demokarasi kandi yihuse.”

Mazimpaka nawe yasabye ko rutabera mu muhezo, nuko Mucoma we avuga ko afite abashyitsi bavuye muri Ambasade baje kumva urubanza rwe.

 

Nyuma yo kugenzura ubusabe bw’aba baregwa ndetse n’ubushinjacyaha, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko uru rubanza rubera mu muhezo ku bw’inyungu z’urukiko n’umutekano w’Igihugu.

Aba baregwa bose bagejejwe ku rukiko mu masaha ya mu gitondo cyane kuko nta muntu wabashije kubafata amashusho binjira mu rukiko.

Inkuru ya INYARWANDA