Umutoza wa Tottenham Hotspur, Thomas Frank, yagaragaye ari kunywera ikawa mu gikombe cya mukeba wayo Arsenal, biteza induru mu bafana ariko avuga ko atari ikigoryi ku buryo yabikora kandi yabibonye.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu ubwo Tottenham yakinaga na AFC Bournemouth mu mukino warangiye itsinzwe ibitego 3-2. Abafana b’ikipe ye bagize agahinda ko gutsindwa, bongeraho n’akandi ko kubona umutoza wabo anywera mu gikombe cyanditseho izina n’ikirango cy’umukeba wabo wa mbere.
Tottenham na Arsenal ni yo makipe ya mbere yangana urunuka mu Mujyi wa Londres.
Mbere y’umukino, Thomas Frank yafotowe ari kuri Vitality Stadium ya AFC Bournemouth afite ikawa mu gikombe kiriho ikirango cya Arsenal mu gihe iyi kipe ari mukeba ukomeye wa Tottenham kuko zombi zituranye i Londres.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, uyu mutoza yavuze ko atari yabibonye kuko atari ikigoryi ku buryo yakora ikosa nk’iryo.
Ati “Turi kugana mu cyerekezo kidakwiye niba mushishikajwe n’uko nari mfite igikombe cy’indi kipe. Birumvikana ko ntabikora. Byaba ari ubugoryi.”
Bivugwa ko Frank yahawe ikawa n’umwe mu bakozi b’ikipe ye ubwo yari ageze kuri stade, mu gikombe cyasizwe n’Ikipe ya Arsenal ubwo iheruka gukinira ku kibuga cya AFC Bournemouth ku wa Gatandatu.
Mu gihe ibyo byabaga, yaba Frank n’umukozi wamuhaye ikawa, ntawigeze abona ko igikombe yarimo kiriho ikirango cya Arsenal kugeza ubwo byasaga n’ibyarenze igaruriro.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Tottenham igumana amanota 27 ku mwanya wa 14, irushwa amanota 21 na Arsenal ya mbere.