Umutoza wa Rayon Sport, Bruno Ferry, ugiye gusubira iwabo mu Bufaransa kwita ku mubyeyi, yasize ahagaritse Ndikumana Asman icyumweru, kubera kudakurikiza amabwiriza yamuhaga mu mukino wa nyuma wa Super Cup.
Mu gihe Bruno Ferry yasabaga uyu mukinnyi umaze kwigarurira imitima ya benshi kujya gukina anyuze mu mpande, we yakoraga ibihabanye akajya gutaha izamu kuko ari wo mwanya yumvaga yifuza gukina kandi yisanzuye.
Ibi byatumye amuhagarika mu kazi mu gihe cy’icyumweru, mu gihe abandi bazaba bari kwitegura umukino wa Al-Hilal SC uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026.
Mu gihe uyu mutoza araba ari iwabo mu Bufaransa, ikipe iraza gusigaranwa n’umwungiriza we, Lomami Marcel.
