Umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius, yatangaje ko gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, habayemo ukuboko k’umusifuzi w’umukino Uwikunda Samuel, nk’uko uyu mukino wahije aya makipe yombi kuri iki Cyujmweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino wabonetsemo ibitego bibiri bya Rayon Sports hakiri kare cyane mu gice cya mbere, harimo n’icya Aziz Bassane cyabonetse ku munota wa mbere, n’icya Ramazani Tshimanga ku munota wa mbere w’inyongera.
Ubwo uyu mukino wari ugiye kurangira, Mutsinzi Patrick yacenze Bayisenge Emery ku munota wa 90, ateye umupira mu izamu ushyirwa muri koruneri na Uwumukiza Obed yakojejeho akaboko maze umusifuzi ntiyatanga penaliti nk’uko bamwe bari babyiteze.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutakaza uyu mukino, Nshimiyimana Canisius utoza Mukura VS, yahamije ko umusifuzi ari inyuma yo gutakaza amanota kwabo.
Uwikunda Samuel ni musifuzi mpuzamahanga. Ni umwe mu bafite amateka yo gusifura Igikombe cya Afurika inshuro ebyiri, akaba ari we Munyarwanda rukumbi wabikoze.