Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, wagize imvune mu mukino wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Gasogi United FC, agiye kumara amezi atatu atagaragara mu kibuga.
Ishimwe Pierre usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC, amaze imikino ibiri atagaragara mu kibuga nyuma y’uko yoherezwa mu Ntare FC kugira ngo asubize ubwenge ku gihe.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu mukinnyi yari afite imvune y’urutugu yagiriye mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League, ariko akomeza kuyikiniraho.
Uyu mukinnyi yanyujijwe mu mashini izwi nka MRI, bigaragara ko yababaye ndetse agomba kwitabwaho n’abaganga.
Kuvura imvune y’uyu mukinnyi bizafata hagati y’amezi abiri n’atatu, bivuze ko ashobora gusubira mu kibuga hagati ya Gicurasi 2026. Icyo gihe Shampiyona y’u Rwanda izaba iri kugana ku musozo.
APR FC iri kwifashisha Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Ivan mu izamu, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igiye gukinwa ku Munsi wa 21.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, iri kwitegura umukino ukomeye uzayihuza na Police FC iherutse kuyambura Igikombe cy’Intwari cya 2026.
Inkuru ya IGIHE