Patrick Salvado uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda ategerejwe mu gitaramo ‘Thank God it’s funny’ gitegerejwe kubera muri Kigali Universe ku wa 6 Werurwe 2026.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda nka Rusine, Michael Sengazi, Hervé Kimenyi, Muhindee n’abandi banyuranye.
Patrick Idringi Viera wamamaye nka Patrick Salvado ni umunyarwenya w’imyaka 41, akaba n’umunyamakuru ukomeye muri Uganda unakunze kwiyambazwa mu kuyobora ibirori bitandukanye.
Uyu munyarwenya amaze imyaka 17 mu bijyanye no gusetsa cyane ko yabitangiye mu 2009.
Ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza mu 2007, Salvado yinjiye muri NTV nk’umutekinisiye ufasha abaho cyane ko yari ari kwiga ‘Telecommunications Engeneering’.
Mu 2008 Salvado wari urangije amasomo yahise abona akazi muri MTN Uganda ari na ho yatangiriye urugendo rwe rwo gusetsa yaje kugira umwuga.
Salvado wari utangiye kugorwa no guhuza akazi ke ko gutera urwenya n’ako muri MTN Uganda, mu 2011 yaje gusezera iyi sosiyete y’itumanaho ajya kuri Capital FM.
Uwo mwaka yahawe n’umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibirori bya Miss Uganda.
Kuva mu 2011 Salvado yatangiye kujya agaragara mu bitaramo bitandukanye birimo n’ibyo yakunze gutaramiramo mu Rwanda.