Umunyamakuru witwa Gakuru Emmanuel wamenyekanye cyane kuri Radio Flash FM nka Muzehe Gakuru kuri ubu akaba yabarizwaga kuri Radio1, yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry wemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru avuga ko Muzehe Gakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye y’arenga miliyoni 6Frw.
Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.