March 6, 2026

Umunyamakuru uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda yasezeye kuri Kiss FM

Umunyamakuru akaba umuhanzi na rwiyemezamirimo, Austin Tosh Luwano (Uncle Austin) yasezeye radiyo ya Kiss FM yakoreraga.

 

Uyu munyamakuru wari umaze iminsi atumvikana kuri radiyo, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yasezeye kuri KISS FM icyakora yirinda kugaruka kuri byinshi by’aho agiye n’ikigiye gukurikira. Ati “Ubu ikintu navuga ni uko nasezeye kuri Kiss FM, ibindi wenda mu gihe kizaza tuzaganira muzagenda mubimenya.”

 

Mu 2022 nibwo Uncle Austin yari yasubiye kuri Kiss FM nyuma y’amezi umunani yari amaze ayivuyeho, yerekeje kuri ‘Power FM’ yari anafitemo imigabane.

 

Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM.

 

Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi usanzwe akunzwe by’umwihariko mu ndirimbo yakoze mu myaka yo ha mbere.