March 6, 2026

Umukinnyi wa filime Alexandra Daddario yatandukanye n’umugabo we

Alexandra Daddario uri mu bakomeye mu ruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatandukanye n’umugabo we, Andrew Form.

 

TMZ yatangaje ko gutandukana kw’ibi byamamare byo muri sinema y’i Hollywood kwaturutse ku mwanzuro bafashe ku wa 20 Gashyantare 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu babana nk’umugabo n’umugore.

 

Uhagarariye Alexandra Daddario yashyize ubutumwa ahagaragara avuga ko babikoze mu mahoro no mu bwumvikane.

 

Ati “Uyu mwanzuro wafashwe mu rukundo n’ubwubahane. Bazakomeza gufatanya kurera abana no kubaha ituze n’ubuzima bwabo bwite muri iki gihe cy’impinduka.”

 

Alexandra na Andrew bahuriye muri New Orleans muri Kamena ya 2022. Bafitanye umwana umwe w’umuhungu w’umwaka umwe n’amezi atatu. Andrew we afite abandi bana babiri, Julian w’imyaka 12 na Rowan w’imyaka icyenda, yabyaranye n’umugore we wa mbere, Jordana Brewster.

 

Alexandra Daddario yakunzwe cyane kubera uruhare yagize mu gukina muri filime zitandukanye zirimo ‘Baywatch’, ’Texas Chainsaw’, ‘Percy Jackson & The Olympians’ n’izindi.