March 6, 2026

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe na benshi yakiriwe na Minisitiri Nduhungirehe amwizeza ikintu gikomeye

Kuwa 17 Ukuboza 2025 nibwo umuhanzikazi Bwiza Emmerance uri mu myiteguro yo gutangira ibitaramo bizenguruka Isi, yakiriwe mu biro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, amwizeza ubufasha by’umwihariko kuzamuhuza na Ambasade z’u Rwanda.

 

Mu kiganiro n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, Uhujimfura Jean Claude uyobora KIKAC Music ireberera inyungu z’umuziki wa Bwiza, yavuze ko bagiye kureba Minisitiri ngo bamuganirize kuri album ya gatatu y’uyu muhanzi banamumenyesha gahunda y’ibitaramo bafite bizenguruka ibihugu binyuranye.

 

Ati: “Twagiye kumureba tuganira kuri album ya gatatu ya Bwiza tumwereka gahunda y’ibitaramo dufite, tumusaba ko bazadufasha mu kubona ibyangombwa ndetse no kuduhuza na Ambasade z’aho tuzakorera kandi yarabitwemereye.”

 

Bwiza uherutse kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’, mu 2026 ateganya ibitaramo bizazenguruka mu bihugu binyuranye birimo ibyo muri Afurika, i Burayi, Canada ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.