March 6, 2026

Umuhanzikazi ukunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yateguje Album nshya

Abareberera inyungu za Bwiza witegura kumurika album ye ya gatatu yise ‘Home’ bateguje ibitaramo bizenguruka Isi ateganya gukora guhera muri Werurwe 2026.

 

Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music isanzwe ireberera inyungu za Bwiza, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko bitegura gukora ibitaramo mu bihugu binyuranye mu rwego rwo kumenyekanisha album nshya y’uyu mukobwa.

 

Ati “Tumaze gukora album yacu ya gatatu, umuntu yavuga ko imirimo yo kuyitunganya igeze nko kuri 90%, igisigaye ni uko dukora ibitaramo bizenguruka Isi mu rwego rwo kuyimenyekanisha.”

 

Uhujimfura yavuze ko kugeza ubu indirimbo bise ‘Boda Boda’ ariyo ya mbere mu zigize album ye nshya yamaze gusohoka, mu gihe n’izindi nazo ateganya kuzisohora mu minsi iri imbere.

 

Ku rundi ruhande, Uhujimfura yirinze kugaruka ku bihugu bateganya gutaramiramo, ahamya ko bataramara kumvikana n’abari gutegura ibi bitaramo, icyakora ashimangira ko bazazenguruka imigabane yose y’Isi.

 

Uyu muhanzikazi agiye kumurika album ya gatatu, kuva yatangira umuziki, Bwiza amaze gukora album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.