March 6, 2026

Umuhanzikazi Marina Deborah na Yvan Muziki bitegura kurushinga bateguje album nshya

Yvan Muziki yemeje ko nyuma yo kumurika album ye ya mbere, hatahiwe iya Marina aherutse kwambika impeta bakiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

 

Yvan Muziki yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko bazamurika ‘album’ ya Marina muri Kanama 2026.

 

Bari mu birori byo kwishimira intambwe bateye, aho bari batumiye inshuti n’abavandimwe kugira ngo binegure cyane ko hari abatarabashije kwitabira igitaramo yambikiyemo impeta Marina.

 

Muri iki kiganiro ubwo bari babajijwe ikigiye gukurikiraho mu muziki, Yvan Muziki yagize ati “Muri uyu mwaka hatahiwe Marina, muri Kanama 2026 turakora igitaramo kitarabaho cyo kumurika album ya mbere ye, mwitegure.”

 

Ibi byaje byiyongera ku kuba Marina yari aherutse guhamya ko ari mu myiteguro yo gusohora album ye ya mbere, akanakora igitaramo cye cya mbere nyuma y’igihe amaze mu muziki.

 

Marina watangiye umuziki mu 2018, kuri ubu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

 

Mu minsi ishize Marina yambitswe impeta na Yvan Muziki bari bamaze imyaka itandatu bakundana ariko batabyemerera abantu.