Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shensea ni umwe mu bahanzi bagezweho ku isi yahakanye amakuru yo gutaramira i Kigali ahamya ko ari ibihuha. Byari bimaze iminsi bivugwa ko yagombaga kuhataramira ku wa 30 Ukuboza 2025 mu cyiswe ‘Carribean Festival’ kizabera muri BK Arena.
Ibi yabinyujije ku rubuga rwa X ubwo yasubizaga ubutumwa bw’uwitwa Intakumirwa wari wavuze ko “Abahanzi bo muri Jamaica, Shensea na Mavado bazaririmba mu gitaramo i Kigali, giteganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2025.”
Uyu mugore ufite umubyeyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyafurika ariko w’umunya-Jamaica mu gihe Se ari Umunya-Koreya, yamenyekanye mu ndirimbo nka Hit and Run, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.
Byavugwaga ko Shensea azataramira i Kigali ari kumwe na David Constantine Brooks wamamaye nka Mavado ariko kugeza ubu Mavado we ntaravuga kuri aya makuru, uyu akaba ari umwe mu bazamuwe na DJ Khaled binyuze muri ‘We the best music group’ mbere yo kunyura muri Cash Money na Republic Records.