Bwiza umaze iminsi i Burayi aho ategerejwe mu gitaramo cyo kwifatanya n’Abanyarwanda bahatuye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, yakiriwe na Ambasaderi Diane Gashumba.
Uyu muhanzi umaze iminsi muri Suède, ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore kizabera mu mujyi wa Stockhorm ku wa 7 Werurwe 2026.
Icyakora mbere y’uko igitaramo kigera, kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, Bwiza yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède wamuhaye ikaze ndetse amwizeza kuzitabira iki gitaramo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bwiza yagize ati “Ambasaderi yanyakiriye ampa ikaze ariko anyizeza ko anshyigikiye muri iki gitaramo ndetse ambwira ko azaba ari umwe mu bo tuzataramana.”
Muri iki gitaramo Bwiza azagira amahirwe yo gutangira kumvisha abakunzi be album ye ya gatatu yise ‘Home’ cyane ko aherutse kwizeza abakunzi be ko ibitaramo byo kuyimenyekanisha ku migabane itandukanye ku Isi.
Bwiza agiye kumurika album ya gatatu, kuva yatangira umuziki, Bwiza amaze gukora album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.