Umuhanzi Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye nka Beyoncé, yinjiye mu mubare w’abanyamuziki batunze umutungo ubarirwa muri miliyari y’Amadorali.
Ibi byatangajwe na Forbes yandika ku bijyanye n’ubukungu no gukora intonde zitandukanye aho yavuze ko umutungo w’uyu mugore wiyongereye cyane nyuma y’ibitaramo yakoze byaciye agahigo mu 2023, bya “Renaissance World Tour” byinjije hafi miliyoni 600$.
Uyu muhanzi w’imyaka 44 mu mwaka wa 2024 na bwo yasohoye album ya ‘Country’ yise ‘Cowboy Carter’, yamuhaye amahirwe mashya mu bucuruzi, igitaramo cya ‘halftime’ ku mukino wa NFL kuri Noheli ya 2024, ndetse n’urugendo rw’ibitaramo rwinjije amafaranga menshi kurusha ayandi yose mu 2025.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu 2013, yavuze ko yiyemeje kwikurikiranira inyungu ze kugira ngo atere ikirenge mu cya Madonna, yiyubake, anagaragarize abagore ko bageze ku rwego runaka badakwiye kongera gusinya amasezerano agabanya inyungu zabo.
Nubwo Beyoncé yagiye yinjira no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi birimo sosiyete yita ku musatsi (Cécred), ikinyobwa cya whiskey (SirDavis) n’imyambaro ya Ivy Park yahagaritswe mu 2024, gusa igice kinini cy’umutungo we gituruka ku muziki.
Beyoncé abaye umuhanzi wa gatanu ubigezeho, yiyongera ku mugabo we Jay-Z, Taylor Swift, Bruce Springsteen na Rihanna