Umuhanzi mpuzamahanga w’umunya-Uganda, Eddy Kenzo yagaragaje igice cy’ubuzima bwe abantu benshi batari bazi, atangaza ko ubu yasubiye ku ntebe y’ishuri binyuze mu mashuri y’abakuze, aho ari kwiga muri kaminuza.
Kenzo, wakuriye mu mihanda ya Kampala, yemeje ko ibihe by’ubwana bwe bitamuhaye amahirwe yo kubona uburezi buhamye. Yavuze ko yagiye anyura mu mashuri atarangije amasomo amwe n’amwe cyangwa atabona impamyabumenyi zimwe na zimwe, ibintu ubu abona mu buryo butandukanye kuko amaze gukura.
Si Eddy Kenzo wenyine wagaragaje ko gusubira ku ishuri bishobora kugirira umumaro abahanzi bamaze kumenyekana. Isi yuzuyemo abahanzi n’abandi bazwi ku rwego mpuzamahanga bahisemo kongera ubumenyi no kurangiza amashuri yabo nyuma yo gutangira kumenyekana. aha twatanga urugero kuri Davido, umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, yize Business Administration muri Oakwood University mbere yo kumenyekana, ariko nyuma yasubiye ku mashuri maze arangiza amasomo ye muri muzika muri Babcock University.