March 7, 2026

Umuhanzi Kivumbi King yemera ko yahawe igihembo atari akwiriye

Kivumbi King yatangaje ko yemeranya na Bull Dogg uherutse kuvuga ko yahawe igikombe cy’umuraperi w’umwaka atagikwiye cyane ko adasanzwe akora iyi njyana.

 

Mu minsi ishize ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru bitegura igitaramo ‘Icyumba cya rap’, Bull Dogg yavuze ko yatunguwe bikomeye no kubona Kivumbi King yarahawe igihembo cy’umuraperi w’umwaka nyamara atarakoze injyana ya Hip Hop mu gihe hari abandi bari barayikoze.

 

Ubwo yari mu kiganiro The Choice ku Isibo TV, Kivumbi King yabajijwe icyo avuga kuri aya magambo ya Bull Dogg, adaciye ku ruhande na we ahamya ko yemeranya na we.

 

Kivumbi King aherutse guhabwa igihembo cy’umuraperi w’umwaka mu ‘Isango na Muzika Awards’ ndetse kugeza ubu afatwa nk’umuraperi nimero ya mbere mu Rwanda ugendeye kuri ibyo bihembo.

 

Kivumbi King ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko muri iyi minsi akaba aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Ituze’ yakoze abifashijwemo na 1:55AM Ltd.