March 6, 2026

Umuhanzi Kenny Sol ntiyemeranya n’abahanganisha Bruce Melody na The Ben bavuga ko aribo bami b’umuziki mu Rwanda

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, Kenny Sol yavuze ko adakozwa iby’abantu bamaze iminsi bahanganisha Bruce Melodie na The Ben ndetse nk’aho bidahagije bagahamya ko ari bo bayoboye abandi bahanzi mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru, IGIHE ubwo yari muri gahunda zo kumenyekanisha indirimbo nshya yise ‘Haje Gushya’ yamaze gusohorera amashusho mu rwego rwo gufasha abakunzi be kuryoherwa n’iminsi mikuru.

 

Kenny Sol yavuze ko ibi byo guhanganisha abantu babiri bakiyita ko ari bo bayoboye uruganda rwa muzika, bishobora gutuma abandi bahanzi batekereza ko ibyo gukora cyane ntacyo bimaze dore ko ababihariwe baba ari abo babiri.