Bamwe mu batuye mu mirenge ya Base, Rukozo na Kinihira yo mu karere ka Rulindo barataka igihombo gikomeye batezwa n’abaza kubacukurira imirima ndetse bakangiriza imyaka irimo bavuga ko bashakamo amabuye y’agaciro.
Bamwe mu baturage bavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1 bavuga ko ababacukurira imirima baza bicwaje imihoro ngo ku buryo iyo hagize uvuga bamubwira ko baramutema.
Umwe muri aba baturage bacukuriye umurima w’ibijumba avuga ko yagerageje gushaka kuvuga bakamutera ubwoba. Yabwiye umunyamakuru ati: “Nonese ko bari barenza mirongo itanu! Nonese ko bari bafite imihoro bakambwira ngo ninongere mvugire ibijumba byanjye banyereke!”
Undi ati: “Hari uwo batemeye ruguru iyi mu Gatovu. Ariko ubegereye ukavuga ngo ubu butaka bwanjye ko mwabucukuye, bagutema bakaguhambamo”.
Aba baturage bakomeza basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku mirima yabo bakamenya niba koko iyo zahabu irimo, dore ko bo bemeza ko yaba irimo ngo kuko ibaye itarimo abo bacukuru ntibagaruka muri iyo mirima.
Umuvugizi mu ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko ibikorwa nk’ibi byangiririza abaturage batazigera babyihanganira.