Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure yateguje ubukwe bwe mu Ukuboza 2026, icyakora anifatira ku gahanga abakoresheje umwana we ngo amusebye mu gihe yari yaratorokeye muri Mozambique.
Ibi Samusure yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari yagiye kumva iburanisha ry’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro n’umugore we.
Muri iki kiganiro yabajijwe niba koko yaratashye i Kigali gukora ubukwe, ahamya ko buri mu Ukuboza 2026.
Ati “Uko biri kose sinzaguma ndi njyenyine, mfite ubukwe mu Ukuboza 2026, amatariki sindayamenya neza ariko uyu mwaka nzabukora.”
Ku rundi ruhande yabajijwe uko yakiriye kubona umwana we mu biganiro byamwibasiraga mu gihe yari yaratorokeye muri Mozambique ahunze amadeni.
Samusure yavuze ko mu by’ukuri ari ibintu byamubabaje bikomeye ndetse yagaye ababikoze bose, mu magambo akomeye anabita injiji.
Ati “Reka mbanze mbwire nabi abamuterekagaho camera bakamwandikira n’ibintu agomba kuvuga, mu by’ukuri si ubupfura, guhaha twahaha tugashaka ibirayi ariko iyo ubishaka usebya mugenzi wawe umushyira mu rwobo burya uba uri guhemuka.”
Samusure wemeje ko umwana we yamujyanye muri Mozambique ari na ho yamusize, ahamya ko atigeze amwihakana na rimwe bityo ko ibyavuzwe byari ukumusebya bamukoresheje.
Ati “Nagira ngo mbwire umuntu uwo ari we wese wakoresheje umwana wanjye ikiganiro ko ari injiji […] ntabwo nigeze nihakana umwana wanjye, none se yiga ku mafaranga yanyu? None se muzi aho ari? Ari i Maputo. None se yahageze azanywe na bene wanyu?”
Samusure yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga basenya bagenzi babo ko bidakwiye ndetse ko akenshi na bo ubwabo baba bisenya.
Abajijwe niba koko yaragize amahirwe yo kuganira n’umwana we mu gihe yari amusanze muri Mozambique, yavuze ko baganiriye ariko n’ubundi akomeza kugaya abamuhaye ibiganiro.
Ati “Twavuganye ataranahagera kuko naramuhamagaye mubaza uko byagenze ngo akore biriya bintu, ni na cyo kintu cyambabaje kuko ibyo kuvuga ngo nariye amadeni cyangwa ibindi ntacyo byari bintwaye ariko iyo umuntu agiye ku mwana wawe aba ari ikigoryi burya.”
Inkuru ya IGIHE