March 6, 2026

Rwamagana: Umwana na se barohamye mu cyuzi barapfa

Umugabo w’imyaka 65 ndetse n’umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda bari batuye mu Karere ka Rwamagana, barohamye mu cyuzi gihangano barapfa, ubuyobozi bwongera gusaba abaturage kwirinda kohereza abana kujya kuvoma mu byuzi bihangano.

 

Uyu mugabo n’umwana we barohamye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Munini II, mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umwana ari we wabanje kugwa mu mazi, se yajya kumukuramo na we bikarangira ahezemo.

 

Ati “Ni abana bagiye kuvoma mu cyuzi gihangano cyakozwe na Leta ariko cyifashishwa mu bikorwa bitandukanye, umwana umwe yarohamye abo bari kumwe baratabaza, se yahise aza amukuramo atari yapfa mu gihe amugejeje i Musozi aba aranyereye agwamo, mu kurwana n’uko yakwikiza aba ararohamye arapfa.’’

 

Visi Meya Rwamunono yakomeje avuga ko abatabaye bajyanye wa mwana kwa muganga bakererewe birangira nawe yitabye Imana. Yasabye abaturage kwirinda kujya hafi y’ibyuzi bihangano bitewe n’uko ubutaka bwose buba bworoshye ku buryo kugwamo ugapfiramo byoroshye cyane.

 

Ati “Ikindi nta mwana wakabaye yoherezwa kujya kuvoma ahantu nka hariya hashyira ubuzima bwe mu kaga turasaba ababyeyi kwirinda kuboherezayo. Ikindi abafite ibyuzi byuhira turabibutsa ko bakwiriye kubishyiraho uburinzi, abazajya babirengaho tuzajya tubahana.’’

 

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yose yakuwe mu mazi ndetse iranasuzumwa ku buryo yanashyikirijwe imiryango yabo kugira ngo ibashyingure mu cyubahiro.