Umugore wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi ari kumwe n’abana be babiri n’abaturanyi babiri, nyuma y’uko umugabo we Nsengiyaremye Gervais wari ufite imyaka 60 asanzwe mu nzu yapfuye bikagaragara ko yatemwe mu mutwe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabiraho, Akagari ka Bumba, umurenge wa Mushubati, aho amakuru avuga ko mu ijoro rya tariki 11 rishyira ku wa 12 ari bwo uyu mugore yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu avuga ko umugabo we Nsengiyaremye atashye yasinze yagera mu rugo akagwira ibuye rya fondasiyo iri mu nzu agapfa.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bubimenyesha inzego zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) zihageze risanga Nsengiyaremye afite igikomerere kigaragaza ko yatemwe mu mutwe no ku gahanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre yemeje iby’aya makuru maze abwira IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugore wa Nsengiyaremye yatabaje avuga ko umugabo we yituye hasi agapfa.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango na ho umurambo wa Nsengiyaremye wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.