March 6, 2026

Rutsiro: Batewe impungenge n’abaturage biyise abasohoke batitabira gahunda za Leta

Bmamwe mu baturage bo mu kagari ka Sure, umurenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe muri bagenzi babo batitabira gahunda za Leta zirimo kujyana abana mu ishuri, gufata irangamuntu, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gukora umuganda n’izindi.

 

Aba biyise abasohoke ngo bakaba bakora ibyo byose bishyingikirije imvugo ivuga ko iwabo ari mu ijuru ngo bityo bakaba ari nta mirimo bagomba gukora bakiri mu isi, yewe ngo n’abana babo baziga mu ijuru.

 

Umunyamakuru wa Radio/TV1 wari muri aka karere yagerageje kugira ngo avugane na bamwe muri abo biyise abasohoke ariko ntibamwemerera ko abafata amajwi cyangwa amashusho, gusa bumvikana bavuga ko gahunda yo kwivuza mu vuryo bugezweho batayikozwa.

 

Mwenedata Jean Pierre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati yemeza ko ikibazo cy’aba baturage bakizi ndetse ko bagenda bigishwa kugira ngo bahindure imyumvire, bityo n’umubare wabo ukaba ugenda ugabanyuka.