March 6, 2026

Rutsiro: Aratabariza umwana we urembeye mu rugo nyuma y’uko yatanze amafaranga ya Mituweri bakayarigisa

Umuturage witwa Niyonsenga Vestine utuye mu mudugudu wa Kanyempanga, akagari ka Bunyoni, mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro avuga ko hashize igihe kirekire yishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ariko ngo akaba yaratunguwe n’uko umwana yaje kurwara maze yamujyana kwa muganga bakamubwira ko nta musanzu yatanze mu gihe amafaranga yatanze yaheze mu maboko y’umujyanama w’imibereho myiza mu mudugudu.

 

Uyu muturage waganiye na BTN TV avuga ko ari akarengane kamukorewe ngo kuko kuri ubu umwana we amaze amezi abiri arwariye mu rugo aho agerageza kumuha imiti ya kinyarwanda ngo kuko atabasha kubona ubushobozi bwo kumuvuza mu gihe abarwa nk’utaratanze umusanzu wa Mituweri.

 

Nyuma yo kubona ko amafaranga yatanze atageze aho yagombaga kugera, Niyonsenga Vestine avuga ko yaganye ku biro by’akagari ka Bunyoni maze ngo bakamubwira ko amafaranga yatanze ari ibihumbi bitatu gusa y’umuntu umwe mu gihe avuga ko yatanze ibihumbi cumi na bibiri by’abagize umuryango we bose.

 

Umujyanama w’imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa Kanyempanga, Bazirushya Tharcisse yemeza ko yahawe n’uyu muturage amafaranga ariko akanga kugira ikindi avugana n’umunyamakuru.