Ahazwi nko ku Buhanda, mu murenge wa Kinihira w’akarere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 26 wapfiriye mu rugo rw’umusore w’imyaka 46 witwa Habyarimana Jean Pierre, aho bikekwa ko baba bararaye bakora imibonano mpuzabitsina ikaba ariyo ntangaro y’urwo rupfu nk’uko bamwe mu baturage babibwiye itangazamakuru.
Aba baturage bavuga ko mu gitondo cya kare cyo ku italiki ya 21 Ukuboza 2025 aribwo batabajwe na Habyarimana Jean Pierre ababwira yaraye mu kinamba aho yakoraga akazi ko koza imodoka, ariko ngo akaba iwe yacumbikiye umukobwa yataha agasanga yanegekaye maze yamuramiza agasukari agahita yitaba Imana.
Gusa aba baturage bavuga ko batewe urujijo nuko uwo mugabo yababwiraga ko atararanye n’uwo mukobwa ariko bareba ku buriri bakabona hasa nk’ahakorewe imibonano mpuzabitsina, aho bamwe bahera bavuga ko uyu mukobwa yapfuye akora imibonano mpuzabitsina ndetse abandi bagashimangira ko uyu mukobwa yari yaraye kwa Jean Pierre mu muryo bw’uburaya.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamnzi yabwiye Radio/TV1 ko uyu Habyarimana Jean Pierre w’imyaka 46 yahise atabwa muri yombi aho kuri ubu ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari kugira ngo akorerweho iperereza naho umurambo w’umukobwa ukaba wajyanwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.