Polisi y’u Rwanda (RNP) yataye muri yombi umugabo w’imyaka 56 n’umugore w’imyaka 65 nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ku nzego z’umutekano y’ibihumbi 50 Frw.
Bafashwe ku wa 21 Mutarama 2026, bibera mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, ho mu Karere ka Ruhango.
Abashatse gutanga ruswa, bari bafatiwe mu bikorwa byo kwenga bakanacuruza inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Igikwangari ya litiro 780.
Ni gikorwa cyagizwemo uruhare n’abaturage n’inzego z’ibanze, Polisi yafashe abo bantu babiri, ibaguye gitumo bari no gucuruza iyo nzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bahise bamena iyo nzoga mu ruhame na ho abafashwe bahita bajyanwa gufungwa.
