March 6, 2026

Rubavu: Hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri birenga 800

Mu Karere ka Rubavu biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri bishya 882, muri gahunda y’iterambere ry’karere y’imyaka itanu (DDS 2024/29), mu kugabanya ubucucike bukabije mu mashuri.

Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ati “Muri iyi myaka itanu twateganyije ko hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 882, harimo ibyo tuzubakirwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri DJAF Icyerekezo Rubavu bisaga 100, byitezweho kugabanya ubucucike.”

Meya Mulindwa ahamya ko ibi byose bitagerwaho badafatanyije n’abafatanyabikorwa, kandi bigira uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri, bikajyana no guhugura abarimu bongererwa ubumenyi n’ibikoresho.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igaragaza ko muri ibyo byumba birimo amarerero y’abakiri bato 256, abanza 543, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro 33 n’ayisumbuye 50.