Umunyamakuru ukorera Radio TV10 ndetse akaba ari no mu bamaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Mutarama 2026.
Taikun yatawe muri yombi nyuma yo gusagarira abashinzwe umutekano mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.
Dr Murangira B.Thierry, umuvugizi wa RIB yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Ndahiro akekwaho gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
Ubu Ndahiro afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje.