June 11, 2026

Nduwayo Alex wa APR FC yatangiye neza! Igitego cya mbere kimushyira ku rundi rwego

Myugariro ukiri muto wa APR FC, Nduwayo Alex, yishimiye uko yitwaye mu mukino we wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda, aho yanatsinze igitego cya mbere mu mwuga we ubwo ikipe ye yatsindaga Mukura VS ibitego 3-0. Iki gitego yagitsinze ku munota wa 61 ku mupira wa koruneri.

 

Nduwayo yavuze ko uru ari urugendo rwe rukiri mu ntangiriro, kandi ko agomba gukomeza gukora cyane kugira ngo abyaze umusaruro amahirwe ari guhabwa. Yanashimye bagenzi be bamufasha kugira ngo arusheho kwitwara neza mu kibuga.

 

Uyu mukinnyi wabonye umwanya wo gukina kubera imvune n’amakarita by’abandi, akomeje kugaragaza impano ye muri APR FC nyuma yo kuva muri Gasogi United, ndetse ari no mu bakinnyi bitezweho byinshi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.