March 6, 2026

Rayon Sports yatsinze Mukura VS yicuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda, ifata umwanya wa gatanu n’amanota 35 biyiha icyizere cyo kuguma mu makipe ahataniye igikombe.

Ni umukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ubanzirizwa n’uwahuje AS Kigali yatsinzwe na Al Merrikh igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye neza mu igice cya mbere, inabonamo igitego cya mbere ku munota wa mbere. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo ukina anyuze mu mpande Aziz Bassane.

Iki gitego cyatsinzwe biturutse ku makosa yakozwe na Joseph Sackey wa Mukura VS watakaje umupira, ufatwa na Bigirimana Abedi wawuhereje Ndikumana Asman na we awuhereza Basaane.

Mbere y’uko iki gice kirangira, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na myugariro wayo Ramazani Tshimanga.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yakoze impinduka ikura mu kibuga Mbonyamahoro Serieux, Niyonizeye Fred na Nisingizwe Christian, ishyiramo Samuel Pimpong, Jordan Dimbumba na Mutsinzi Patrick.

Aba bakinnyi bagiriye akamaro Mukura VS kuko yahise itangira kurusha Rayon Sports cyane, ibona n’igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 77, gitsinzwe na Joseph Sackey.

Ku munota wa 84, Samuel Pimpong wa Mukura VS yashyize umupira mu izamu wari uvuye muri koruneri, ariko Uwikunda Samuel avuga ko yabangamiye umunyezamu Kwizera Olivier ahita anamwereka ikarita y’umuhondo.

Mutsinzi Patrick yacenze Bayisenge Emery ku munota wa 90, ateye umupira mu izamu ushyirwa muri koruneri na Uwumukiza Obed yakojejeho akaboka, ariko Umusifuzi avuga ko nta penaliti.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1, ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 35, aho irushwa atandatu na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.

Iyi Kipe yo mu Karere ka Huye yo iri ku mwanya wa munani n’amanota 31.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wabereye mu Karere ka Bugesera, aho Musanze FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, mu mukino Hirwa Jean de Dieu yaherewemo ikarita y’umuhondo.

Abakinnyi babonye ibitego ni Ntijyinama Patrick na Mutsinzi Charles ba Musanze FC, naho icyo Bugesera cyinjizwa na Rugangazi Prosper.