Shaddyboo yifashishije indirimbo ‘Ishiraniro’ ya Fashaho Phocas ariko yasubiwemo na Daddy Cassanova agenera ubutumwa Bad Rama, amwibutsa ko adakwiye gutwarwa n’ibyo abonye muri Amerika ngo akomeze ibikorwa byo gusebya no guharabika aho avuka.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuri IGIHE, Shaddyboo yavuze ko akibona amagambo ya Bad Rama yibajije byinshi ashaka kugira ubutumwa amugenera ariko abura amuhera cyane ko bari basanzwe ari inshuti.
Shaddyboo yabwiye Bad Rama ko ashatse yacisha make agasaba imbabazi niba ari n’ikibazo afite agataha agatakamba agafashwa aho kujya mu mujyo wo gusebya no guharabika igihugu cyamubyaye.
Shaddyboo ni umwe mu bantu benshi bababajwe n’ibyo Bad Rama aherutse kwijandikamo byo gusebya Igihugu n’abayobozi b’u Rwanda, akoresheje ibinyoma byambaye ubusa, ibyo benshi bakeka ko yaba ari amaco y’inda.