March 7, 2026

Polisi yarashe ukekwaho ubwicanyi n’ubujura washatse gutoroka ubutabera

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe uwitwa Dukuzumuremyi Eric, wakekwagaho ubujura no kwica umumotari wakoreraga mu karere ka Kirehe.

 

Dukuzumuremyi yarashwe mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2025, nyuma yo kwiruka ashaka gutoroka abapolisi bari bamuherekeje ngo ajye kwerekana aho yagiye ahisha ibyo yibye abantu mu bihe bitandukanye.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye Mama Urwagasabo ko uwarashwe yabanje kwica umumotari mu Karere ka Kirehe, akanamwiba moto hanyuma aratoroka.