March 7, 2026

Perezida wa Etincelles yikanze imyigaragambyo y’abafana abasabira gufungirwa imbuga nkoranyambaga

Ndagijimana Enock uyobora ikipe ya Etincelles FC yikanze ko abafana b’iyi kipe bashobora gukora imyigaragambyo nk’uko bari babigerageje ku mukino waherukaga, maze asaba umuyobozi w’abafana b’iyi kipe gufunga imbuga nkoranyambaga zabo atinya ko ari ho imyigaragambyo yaba itegurirwa.

 

Ndagijimana Enock yandikiye umuyobozi w’abafana ibaruwa igira iti: “Tubandikiye tubasaba ko mukimara kubona iyi baruwa ko mufunga imbuga nkoranyambaga zose z’abafana kubera ko zirimo gukorerwaho ibikorwa byo gusebanya, gutukana ndetse no gutegura ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo bityo ushaka kugira urubuga afungura agomba kubisaba akabihererwa uburenganzira n’ubuyobozi.”

 

Ubwo Etincelles FC yatsindwaga na Police FC igitego 1-0 mu mukino uheruka w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, nyuma y’umukino abafana b’iyi kipe y’i Rubavu mu burakari bwinshi bitambitse imodoka ya Perezida Ndagijimana bamusaba kwegura kubera ibihe bibi iyi kipe irimo.

 

Mu mikino 13 ya Shampiyona Etincelles FC imaze gukina, yatsinze umwe, inganya irindwi, itsindwa itanu, biyishyira ku mwanya wa nyuma n’amanota 10. Mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona, Etincelles FC izasura Rayon Sports ku wa Gatandatu, saa 18:30 kuri Kigali Pelé Stadium.

REBA VIDEWO