March 6, 2026

Nyuma y’uko iguze abakinnyi bashya, Rayon Sports yahise itandukana na Rutahizamu wafatwaga nk’inkingi ya mwamba

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85?

Rayon Sports yatandukanye na rutahizamu uca ku mpande, Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’, nyuma y’uko iyi kipe yifuzaga kumutiza ariko we ntabikozwe.

 

Rivaldo ni umwe mu bakinnyi batanu Gikundiro yari iri kuganira na bo kuva ku wa Mbere kugira ngo irebe ko yabatiza cyangwa ikabarekura.

 

Uyu mukinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bumvikanye gutandukana ndetse ahabwa ibaruwa imwemerera kujya kwishakira indi kipe.

 

Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’ yari yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2025, avuye muri Gasogi United yamenyekaniyemo.

 

Abandi bakinnyi bakiri kuganira na Rayon Sports ku hazaza habo ni umunyezamu Pavelh Ndzila, myugariro Musore Prince, Adama Bagayogo ukina hagati na Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati.

 

Aba bose bavuye mu mibare ya Rayon Sports mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2025/26 urangire, nyuma y’uko iguze abakinnyi batandatu bashya.

 

Abo ni Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.