Amakuru ava mu karere ka Nyanza aravyga ko umusore bikekwa ko yahaye umukobwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000) ngo baryamane, ariko ntibigerweho, ikibazo cyageze mu Nteko y’abaturage.
Ikinyamakuru UMUSEKE kivuga ko umusore ari mu kigero cy’imyaka 20, ndetse n’umukobwa ari mu kigero cy’imyaka 20.
Uriya musore bikekwa ko yahonze umukobwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu maze umukobwa yamara kuyacakira ibyo kuryamana ntabikozwe.
Byabereye mu mudugudu wa Taba, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uriya musore yahise ajya gutanga ikirego ku mukuru w’umudugudu wa Taba, umuyobozi ahamagaza umusore n’umukobwa bombi, umusore agashinja umukobwa ko yamuhaye amafaranga ibihumbi mirongo itanu ngo baryamane, ariko umukobwa amaze kuyafata ntiyabyemera.