Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyanza barinubira ibitangire ya serivisi bahabwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere bakavuga ko arangwa n’itonesha mu kazi.
Mu busesenguzi bw’aba baturage nk’uko bavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1 basanga igice cy’uyu murenge wa Nyagisozi cyahoze kiri mu cyahoze ari Gikongoro cyaradindijwe mu iterambere ngo dore ko uyu muyobozi umaze imyaka 12 mu kazi abavangura mu bandi iyo bagiye kumusaba serivise.
Bakomeza bavuga ko uyu muyobozi yigeze gufungwa, mu byo yafungiwe hakaba hari harimo no kuvuga ko abaturage bava muri iki gice banuka. Umwe ati: “Etat Civile mu minsi ishize bari bamufunze kuko amakuru yari yakomeje gutangwa cyane. Yabanje kubuga ngo Abanyagahunga baranuka, iryo jambo ni ryo ryari ryatumye afungwa ariko haciyemo iminsi mikeya tubona yagarutse yasubiye mu kazi”.
Abaturage bavuga ko abo uyu muyobozi akunda kwibasira ari abava mu kagari ka Gahunga n’aka Rurangazi. Abaturage bagasaba ababishinzwe ko bagira icyo bakora.
Akarere ka Nyanza kari mu turere twa mbere turi gukusanywaho amakuru ashyirwa ku ndangamuntu koranabuhanga aho iyo hagaragaye amakuru adahura umuturage yoherezwa kujya kuyakosoza. Aha niho Mugabo François, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyagisozi ahera avuga ko nta tonesha agira mu mitangire ya serivise ahubwo ko ibyo bamuvugaho biri guterwa n’abazikeneye ari benshi bityo bakaba barahisemo guhera ku tugari dutatu turi kure y’umurenge.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bushimangira ko icyo kibazo kiri mu mitangire ya serivisi mu irangamimerere bukizi ndetse ko mu kugikemura abaje bahabwa nimero abasigaye bagataha bagakorerwa ku munsi ukurikiyeho.