March 7, 2026

Nyamasheke: Imodoka ya Bralirwa yagonganye na Coaster yari itwaye abagenzi

Imodoka itwara abagenzi (bisi) yo mu bwoko bwa Coaster yerekezaga mu Karere ka Rusizi, yagonganye n’ikamyo yikoreye amakaziye ya Fanta yerekezaga i Nyamasheke, hakomereka umushoferi w’iyo bisi ariko abo yari atwaye bose basigara ari bazima.

 

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yahamirije Imvaho Nshya, ko ikamyo yari ipakiye akakaziye ya Fanta, iva i Karongi yerekeza i Nyamasheke ikora impanuka igeze mu Murenge wa Kirimbi.

 

Amakuru avuga ko umushoferi wa bisi yakomeretse byoroheje ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzila cya Karengera, aravurwa ahita ataha. Nta mugenzi wagize icyo aba. Abagenzi bahawe indi modoka bakomeza urugendo. Umuhanda nta kibazo wagize, ni nyabagendwa kuko n’imodoka zangiritse bidakabije.