March 6, 2026

Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye abakozi yakoze impanuka bnshi barahakomerekera

Ikamyo yari itwaye abakozi ibajyanye mu mirimo yo gusana ahangiritse ku muhanda Nyamasheke-Rusizi yarenze umuhanda, hakomerekamo abakozi 16.

 

Byabereye mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, ku wa 18 Gashyantare 2026.

Saa Tatu z’igitondo ubwo iyo kamyo yari igeze ahitwa kuri Shangazi, hakunze kubera impanuka, nibwo yarenze umuhanda.

Umwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi imodoka irenga umuhanda hakomereka abantu 16.

Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo 16 bakomeretse byoroheje bajya kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge, bamwe batangiye koroherwa bari gutaha.

Ati “Abarimo bakomeretse byoroheje bajyanwa mu bitaro bya Bushenge kuvurwa, abenshi bamaze gutaha. impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga.”

SP Kayigi yibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare kuko buteza impanuka zigira ingaruka ku buzima no ku mitungo y’abantu.

Inkuru ya IGIHE