March 13, 2026

Nyamagabe: Imashini yishe abakozi bayikoreshaga

Niyomucamanza Joseph wari umushoferi na Nyandwi Jacques wamwunganiraga, bishwe n’imashini bakoreshaga mu mirimo yo gukora umuhanda Musebaya-Mushubi, mu Karere ka Nyamagabe.

Ni impanuka yabaye mu masaha ya Saa Kumi z’umugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Rugano, Umurenge wa Musebeya, mu gice cyegereye imbago z’Umurenge wa Mushubi.

Amakuru avuga ko ubwo Niyomucamanza na mugenzi we bari mu kazi ko gukura mu muhanda itaka ryari ryaharunzwe n’inkangu, baparitse imashini ku gice cy’umuhanda cyo hepfo, itaka riratenguka kuko ryari ryasomye amazi menshi y’imvura, maze ibamanukana mu manga irabaryamira bakurizamo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko aba bayobozi b’imashini batari basobanukiwe neza imiterere y’ubutaka bw’aka gace.

Yakomeje avuga ko bikimenyekana hahise haba ubutabazi, imirambo igakurwa ahabereye iyi mpanuka.

Ati ‘‘Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kigeme. Turasaba abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye baba abanyonzi, abatwara imodoka, moto ndetse n’abanyamaguru gukomeza kurindana, buri wese yitwararika igihe agiye guheza umuhanda cyane cyane ibice byo hepfo kuko hashobora kuba horoshye cyane bigateza impanuka.’’