Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bagera kuri 59 barimo abitwazaga intwaro gakondo n’abashora urubyiruko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Mu bafashwe biganjemo Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hakozwe Operasiyo ikomeye ya Polisi mu Mujyi wa Muhanga, bagiye kugabana amafaranga bakura muri ubwo bujura no mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.