March 6, 2026

Ngoma: Umusore yafatanywe ikibwana cy’ingurube nyuma yo kubura ayo yishyura mu kabari

Umusore witwa Nkeramihigo Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko wo mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Rukumberi yafatanywe ikibwana cy’ingurube yari avuye kwiba kwa se umubyara akavuga ko yagiraga ngo akigurishe abone amafaranga yo kwishyura mu kabari aho yari yanyweye inzoga.

 

Uyu musore yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko ubuzima abayemo bwo kwiba yabutewe na se umubyara utarabashije kumwitaho ngo amujyane mu ishuri.

 

Nyamara nubwo uyu musore atunga agatoki umubyeyi we, se umubyara we avuga ko ntako atagize ngo  arebeko yazamura umwana we ariko akanga akamunanira. Ibi uyu musaza abivuga ashingiye ku nzu ya miliyoni n’igice yamuguriye ariko uyu mwana akanga akamubera ikigeragezo ngo dore ko yaherukaga no kumwiba mubazi (cash power) y’amashanyarazi.

 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi buvuga ko ikibazo cy’ubujura kitari gisanzwe kimenyerewe muri ako gace, bukaboneraho gusaba abaturage kwirinda ibyaha bishobora kubashyira mu kaga, bagashakisha imirimo ibafasha kubona amafaranga abatunga.