Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 wo mu mudugudu wa Gisenyi mu kagari ka Mutsindo, umurenge wa Gashanda uherereye mu Karere ka Ngoma, birakekwa ko yishwe n’inkoni za se wabo, amuziza gutaburura urwina akamwibira inzoga.
Amakuru aravuga ko uyu musore yakubiswe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, umurambo we ukaboneka ku wa Mbere nijoro tariki ya 29 Ukuboza usanzwe mu ishyamba aho yari yajugunywe.
Abaturage bavuga ko uyu musore yagiye kwa se wabo yibayo ijerekani y’inzoga ayisangira na mukuru we. Se wabo aza gufata uwo musore aramukubita arapfa arangije ajya kumujugunya mu ishyamba.
Ngenda Mathias uyobora umurenge wa Gashanda yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko se wabo w’uyu musore wapfuye yahise atabwa muri yombi, akaba yemereye ubuyobozi ko yibwe inzoga yari yataze mu rwina, ariko ko nta muntu yabonye wazibye cyangwa se ngo abe afite ibimenyetso byerekana ko ari uwo musore wazibye.