Umuraperi w’icyamamare ku Isi, Drake, ategerejwe gutaramira i Kigali tariki 10 Gashyantare 2027 mu gitaramo kiri mu rugendo rwe yise “Drake Freeze The World Tour.” Uru rugendo ruzatangirira muri Afurika aho azazenguruka ibihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Misiri, Maroc n’ibindi mbere yo kugera mu Rwanda.
Iki gitaramo kizabera i Kigali gifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda, kuko kizakurura imbaga y’abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino ku Isi. Biteganyijwe kandi ko kizafasha abahanzi nyarwanda kubona amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Drake ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip-Hop na R&B ku Isi, wamamaye cyane kuva mu 2009. Yakoze album nyinshi zakunzwe ndetse anatwara ibihembo bikomeye birimo Grammy, bituma aza mu bahanzi bafite igikundiro n’uruhare runini mu muziki w’Isi.