Amakuru y’urupfu rwa Nyirakabirigi Floride w’imyaka 74 yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 02 Mutarama 2025, ubwo umurambo we wasangwaga mu mugezi wa Rwebeya uri mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya ho mu Murenge wa Cyuve, mu mugezi wa Rwebeya.
Amakuru avuga ko uyu mukecuru yari asanzwe atuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba ho mu Mudugudu wa Bazizana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Cyuve, Zimuzizi Jean Pierre yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bari gukeka inzoga yanyoye ikaba ariyo yamuteye kunyerera akagwa muri uwo mugezi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Shyira kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
