Abaturiye isanteri ya Gashangiro iherereye mu kagari ka Kabeza ho mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze baravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 29 Ukuboza 2025 bavuga ko batunguwe n’insoresore zitwaje intaro gakondo zakomerekeje abaturage ariko kubw’amahirwe ntihagire uhatakariza ubuzima.
Umwe mu baturage waganiriye n’umunyamakuru wa BTN TV yagize ati: “Byabaye saa munani, ubwo ngiye kumva numva umusore wa hano imbere aratabaje ngo [baranyishe baranyibye], ubwo nanjye mpita mfata akadomoro ndakavuza, ndatabaza ubwo babasambo bariruka”.
Uyu muturage akomeza avuga ko nubwo birutse ariko uwo watabazaga basize bamutemaguye ndetse ko n’aho bageze bakomeje ibyo bikorwa ngo kuko hari aho basanze abazamu bo mu rugo ngo nabo bakabatema.
Undi muturage yavuze ko bari insoresore bagera kuri cumi na batanu bitwaje imipanga. Gusa aba baturage bashimangira ko iki kintu kimaze kimaze kuba akarande muri aka gace, bagaheraho basaba ko hakagombye kongerwa umutekano.
Si abo baturage gusa bakubiswe ngo kuko hari n’abanyerondo baje batabaye maze ngo bahura n’izi nsoresore, ngo zirabafata zirabakubita zibahindura intere.
Aya makuru ashimangirwa na Niyonsenga Ignace, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza aho avuga ko ikibazo bakimenye ko abo bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro gakondo bakinjira mu mazu y’abantu bagatwara ibyo bahasangaga ndetse bagatema n’abarimo abanyerondo aho ubu bamwe bari mu bitaro.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yatangarije BTN TV ko abahungabanyije umutekano ari abajura ndetse bane muri bo bakaba bamaze gutabwa muri yombi ndetse n’abandi bakaba bakomeje gushakishwa.